Perezida wa Congo Kinshasa, Antoine Félix Tshisekedi yashyikirije inzu z’akataraboneka abasirikare bakuru bafite ba kiriya gihugu.
Inzu zagenewe abafite ipeti rya Jenerali ndetse na ba Colonel nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Ubutumwa bwo kuri Twitter ya Perezidansi ya Congo bugira buti “Perezida wa Repubulika, Umugaba w’Ikirenga w’ingabo na Polisi, Félix Tshisekedi, yahaye imfunguzo z’inzu ba Jenerali na ba Colonel mu ngabo za FARDC.”
Ziriya nzu zo mu bwoko bwa “villas” zubatswe kuri site ya Pool Malebo, iri muri Komine N’sele.
Inzu 30 zigezweho ni zo zatashywe mu zisaga 190 zagenewe ba Ofisiye bakuru mu gisirikare cya Leta ya Congo.
Perezidansi ya Congo ivuga ko ziriya nyubako ziri mu byo Abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC bagenerwa, bo uruhare rwabo ruzaba ari 35%.
Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, yavuze ko ziriya nzu ari intangiriro y’umushinga uzamara imyaka 5 ukazafasha ba Ofisiye na ba Sous-ofisiye bari mu ngabo za Congo kubona amacumbi.
UMUSEKE.RW
ego koko, ziriya nizo bavuga ko ari villa? ndabona ari ntoya cyane kandi nkeka ko umugenerale ashobora kwiyubakira irenze iriya nzu, si non, ni ikibazo gikomeye
Aliko murebe neza n’amashuli batashye ntabwo ari inzu za ba generali…
Muri Congo inzu zabo bazubuka mu gifu
Hhhhh Congo nayo irasekeje irabona isumbirijwe na M23 ibacanaho umuriro ingabo za Congo zigashwiragira,none Reba batashye amashuri ngo ni villas kdi ariya fr bakayaguze intwaro zikaze kugira ingabo zabo zibone imbaraga muguhashya M23
inzu zaba Général zakataraboneka !!! uyu wanditse ibi abahe utazi inzu zigezwehe ese aba Général bubakirwa inzu ntibahembwa ziriya ninzu zabaturage baciriritse