Mu gihugu cya Uganda ,izamuka ry’ibiciro ryatumye kugaburira abana ku mashuri bitangira kuba ikibazo,aho igiciro cy’ibigori gikomeje ku zamuka,kandi akawunga gafatwa nka kimwe mu biribwa bigaburirwa abanyeshuri mu gihugu hose.
Ikilo cy’ifu y’akawunga cyavuye ku mashilingi ya Uganda Shs1200, ubu kigeze ku mashilingi ya Uganda ari hagati
y’ibihumbi Shs3500 na 4000.
Ikinyamakuru Daily Monitor,cyatangaje ko ubu ibigo bimwe by’amashuri byatangiye guhaha ibitoki n’imyumbati, nka bimwe mu biribwa bigerageza guhenduka,mu rwego rwo kwirinda ko izamuka ry’ibiciro rikomeza kugira ingaruka ku ngengo y’imari yateganyirijwe igihembwe cya kabiri cy’amashuri.
Leonard Ssali, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya St Noa Mawaggali, giherereye mu karere ka Buikwe, avuga ko ubu kugaburirira abanyeshuri ku mashuri byatangiye kuba ikibazo gikomeye,aho ibigo by’amashuri byatangiye kubura amafaranga wo kwishyura ba rwiyemezamirimo bagemurira ibiribwa ibyo bigo.
Ati” Mu ntangiriro z’uyu mwaka,abatuzaniraga ibiribwa,ikilo cy’ifu y’akawunga bakigurishaga Shs1500, none ubu kiragura Shs3500. Nta mafaranga ahari yo kwishyura abagemura ibiribwa ku mashuri,kuko ubu n’ababyeyi bari kunanirwa kwishyura neza amafaranga y’ishuri bagomba kwishyurira abana babo.”
Ibi kandi byanatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya St Joseph, Moses Kisubi,ni ikigo cyo mu karere ka Nakanyonyi mu mujyi wa Jinja.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ibindi bigo by’amashuri biri kugerageza gushaka akawunga gaciriritse mu biciro no mu bwiza,kakagaburirwa abanyeshuri ku manywa,noneho nijoro akaba ari bwo bagaburirwa akeza kanahenze.
Mathias Isanga, umushabitsi akaba n’umucuruzi mu mujyi wa Kamuli,avuga ko ibintu bizarushaho kuba bibi mu mezi ari imbere,kuko ibigori bwari byarahinzwe mu kiciro cya mbere cy’ihinga,byishwe n’izuba ryinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri Uganda(UBS),gitangaza ko hagati y’ukwezi kwa Mata 2021 na Mata 2022,habayeho ukwiyongera kw’ibiciro ku bicuruzwa byinshi bitandukanye.
Urugero ni nk’igiciro cya sima yo kubakisha kiyongereye ku kigero cya 28%,igiciro cy’amavuta yo guteka cyiyongera ku kigero cya 57%,igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyiyongera ku kigero cya 37%,igiciro cy’isabune kiyongereye ku kigero cya 82% n’igiciro cy’ibigori cyazamutse ku kigero cya 25%.
Iki kigo kivuga ko ibi byatewe n’umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi wagaragaye mu byiciro by’ihinga byabanje,gusa kikavuga ko Leta ya Uganda ifite gahunda yo kongera ubuhahirane n’ibindi bihugu by’abaturanyi nka Kenya,bugashingira cyane ku bikomoka ku buhinzi.
IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW