Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yasobanuriye abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda.
Inkuru iri ku rubuga rwa APR FC ivuga ko Lt Gen MUBARAKH Muganga yagize ati ”Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe ni iyo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.”
Gen Mubarakh avuga ko APR F.C ihura n’andi makipe muri shampiyona yo anakinisha abakinnyi b’Abanyamahanga kandi ngo yashyigikiye ko bava kuri 3 bakaba 5.
Ati “Ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimira ingufu z’abasore bayo.”
Umuyobozi wa APR FC yavuze ko batavanga gahunda bihaye cyane ko ikipe ifite n’ishuri ry’umupira w’amaguru, APR Football Academy.
Yagize ati ”Nsubire kuri APR F.C n’umurongo yafashe, ntabwo twaba turi mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda/development dufite Academy n’ibindi byiciro ngo niturangiza tuyivange n’izindi gahunda.
Twishimira ko Academy ya APR F.C imaze gusohora Abakinnyi basaga 100 ku buryo izo kipe zose zikinisha abanyamahanga usanga n’ubundi zigiye zifite muri abo basore ba Academy yacu batari munsi ya 5.
Kuri APR F.C rero iyo niyo ntsinzi ya mbere twishimira gukomeza gutanga umuganda wo kubaka ruhago nyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.”
Mubarakh avuga ko niba APR FC yarakinnye imikino 50 ntayo irayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw’abanyamahanga, biyiha imbaraga zo kudahindura iyo politike yihaye.
Ati “Nibutse ko dutwaye igikombe cya shampiyona imyaka 3 twikurikiranya nta we ukoraho, ibigwi dukesha abo mwita Kanyarwanda mubannyega. Kuri twebwe nka APR biduha kumva ko politike yacu yatsinze. Ahubwo tukanibaza tuti ese abarwanya iyo gahunda si uko bifuza ko tugarura abanyamahanga ngo babone aho banyura ngo dutsindwe?”
IVOMO: APR FC Website
UMUSEKE.RW