Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Ingengo y’imari y’akarere yavuye kuri miliyari 21 igera kuri miliyari 28 Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  bwabwiye abagize Inama Njyanama ko mu ngengo y’Imali bashoje basaguye arenga miliyari, amenshi akaba yari agenewe guhemba abakozi bagombaga gushyirwa mu myanya y’imirimo.
Gitifu w’Akarere Bizumuremyi Albashir na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Nshimiyimana Octave

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir n’Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange(Division Manager) Kampire Flora babanje kumurikira abajyanama ingengo y’Imali y’umwaka ushize wa 2021-2022 yanganaga na miliyari 21 y’amafaranga y’uRwanda.

Bizumuremyi avuga ko basaguye arenga miliyari yagombaga guhembwa abakozi bashyashya 68 batashoboye gushyirwa mu myaka y’imirimo kubera imbogamizi za COVID 19.

Gitifu Bizumuremyi avuga ko muri ayo mafaranga basaguye harimo n’azakoreshwa mu kubaka imihanda mishya ya Kaburimbo bafatanyamo na banki y’isi.

Ati “Mu zindi mbogamizi twahuye nazo, harimo kuba Akarere ka Muhanga  kari kateganyije kuzinjiza imisoro  miliyari zirenga 2 bakaba barayikoresheje ku rugero  rwa 90%.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko mu ngengo y’Imali  nshyashya batoye bazakosora ibitaranoze ku buryo bwiza.

Ati “Ikidushimishije kurushaho ni uko muri iyi ngengo y’Imali nshya harimo amafaranga yo kubaka imihanda  mishya yagombaga kubakwa umwaka ushize.”

Hazubakwa ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye uzuzura utwaye miliyoni 260,  na Miliyoni 500 yagenewe kurwny isuri.Gusa Ubuyobozi bw’Akarere  buvuga ko mu bigo bimwe by’amashuri hagiye hagaragaramo imicungire mibi y’amafaranga bahabwa na Leta.

Abajyanama batoye ingengo y’Imali y’umwaka utaha irenga 28
Komite Nyobozi ya Njyanama
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button