AmahangaInkuru Nyamukuru

UPDATES: Ingabo za Ukraine zisubije Umujyi wa Kherson

UPDATED: Ingabo za Ukraine zasubiranye Umujyi wa Kherson, ni wo Umurwa mukuru w’Intara Uburusiya bwari bwarafashe kuva intambara itangiye.

Uburusiya bwavuye muri Kherson

Yuriy Sak umujyanama muri Minisiteri y’ingabo muri Ukraine yavuze ko Kherson yafashwe ndetse ko bazakomeza kurwana bagafata uduce twose Uburusiya bwafashe harimo n’intara ya Crimea.

Uburusiya bwavuze ko bwakuye muri Kherson abasirikare ibihumbi 30, n’ibikoresho birimo intwaro n’ibindi bikoreshwa n’abasirikare bigeta ku bihumbi 50.

Abaturage ibihumbi baje kwishimana n’abasirikare na Ukraine, ndetse ibendera rya Ukraine ryurijwe muri Kherson.

BBC

 

UPDATED 09/11/2022

Ingaboz’Uburusiya zahawe itegeko ryo kuva mu mujyi wa Kherson, muri Ukraine. Ni wo murwa mukuru w’Intara Uburusiya bwari bwarigaruriye kuva muri Gashyantare 2022 ubwo urugamba rwari rutangiye.

Ingabo z’Uburusiya zigiye kuva mu mujyi wa Kherson

Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu yemeje ubusabe bwo kuva mu mujyi wa Kherson ku ngabo z’Uburusiya.

Mu kiganiro kuri televiziyo, Gen Sergei Surovikin, ukuriye urugamba muri Ukraine yavuze ko yasabye ingabo ze zava muri Kherson zikajya mu gice cy’Uburasirazuba bw’uruzi rwa Dnipro.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’Uburusiya ziri muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yavuze ko bitagishoboka ko ibyo bakeneye mu mujyi bajya babibona nk’uko byari bisanzwa.

BBC ivuga ko ingabo z’Uburusiya niziva muri Kherson bivuze ko abasirikare bose bari muri iyo ntara iri mu burengerazuba bw’umwaro w’uruzi rwa Dnipro, bazahita bagenda.

Umujyanama mukuru wa Perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak yavuze ko kwaba ari ukwihuta kuvuga ku bijyanye n’uko ingabo z’Uburusiya ziyemeje kuva mu mujyi wa Kherson.

Ati “Kugeza ubwo ibendera rya Ukraine rizaba rizamuye muri Kherson, ubu ntacyo byaba bivuze kuvuga ko Abarusiya bigeye kuhava.”

Podolyak avuga ko abasirikare b’Uburusiya bari muri iriya ntara, ndetse abayobozi babo bakomeje kuhongera abandi basirikare bo kubafasha guhangana n’ibitero ingabo za Ukraine zigaba bigamije kwisubiza uduce zambuwe.

Amajyepfo y’intara ya Kherson ahana urubibi n’Intara ya Crimea yafashwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014, aka gace kahaga Uburusiya inzira yoroshye yo kujya muri Crimea bakoresheje ikiraro gihuza izi ntara cyo ku butaka.

Mu gihe ingabo za Ukraine zirwana inkundura ngo zisubirane ibice zatakaje, gusubirana Kherson bishobora kubuza uburusiya kubona inzira ijya muri Crimea.

Ikindi bifasha Ukraine ni ukba izashobora kwegereza intwaro nini Intara ya Crimea yigaruriwe n’Uburusiya ndetse bukaba buyifitemo inyungu nyinshi.

Amazi intara ya Crimea ikoresha, impombo ziva mu Ntara ya Kherson, na byo bizafasha Ukraine kugira irindi jambo bitewe n’uko izaba ishobora gukora icyo ishaka ku buzima bwa Crimea.

 

 

UPDATED  23/10/2022  Saa 18h10

Indege y’intambara y’Uburusiya yakoze impanuka (Video)

Indege ya gisirikare y’Uburusiya yahanutse igwa mu gace gatuwe mu majyepfo y’Intara ya Siberia, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Sukhoi Su-30 fighter ni indege Uburusiya bukoresha cyane mu gisirikare cyabwo

Sukhoi Su-30 fighter jet, ni indege Uburusiya bukoresha mu ntambara yaguye ku nyubako y’igoroba mu mujyi wa Irkutsk, nk’uko Guverineri Igor Kobzev yabitangaje mu butumwa bwo kuri Telegram.

Uyu muyobozi yavuze ko yageze mu gace byabereyemo, ndetse yemeza ko abapilote babiri b’iriya ndege bapfuye, cyakora ko nta muturage usanzwe wagize ikibazo.

Minisiteri ishinzwe Ubutabazi mu burusiya yatangaje ko iriya ndege yakoraga urugendo rw’igerageza, ikaba yakoze impanuka.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iriya ndege imanuka bucumu, nyuma yo kugera hasi igahita igurumana.

Andi mashusho yerekana abashinzwe kuzimya inkongi barimo guhangana n’umuriro.

Itsinda ry’abakora iperereza mu Burusiya ryatangaje ko ryatangije iperereza mu bijyanye no kurenga ku mategeko agenga ubwirinzi bwo mu kirere.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru indi ndege y’intambara y’Uburusiya, Sukhoi Su-34 ku wa Mbere yahanutse mu kirere igwa ku nyubako nini yo guturamo mu mujyi wa Yeysk, uri hafi y’umupaka na Ukraine, nibura abantu 15 barapfuye.

Ku bw’amahirwe abapilote bari bayitwaye babashije gusimbuka bavamo ari bazima.

BBC

 

UPDATED 22/10/2022  Saa 03h25

Ba minisitiri b’ingabo, uwa Leta zunze ubumwe za America n’uw’Urusiya bagiranye ikiganiro kuri telefoni, mu nshuro nke bibaho ko baganira bavuze ku ntambara ibera muri Ukraine.

Gen Lloyd Austin yaganiriye na Gen Sergei Shoigu w’Uburusiya (Internet Photo)

Umunyabanga wa Leta ya America ushinzwe umutekano, Gen Lloyd Austin yaganiriye na Gen Sergei Shoigu w’Uburusiya kuri uyu wa Gatanu, nk’uko ibihugu byombi byabyemeje.

Ibihugu byombi, byavuze ko bariya bayobozi b’ingabo baganiriye ku ntamabara ibera muri Ukraine.

Ni ku nshuro ya mbere aba bayobozi bavuganye nyuma yo kugirana ibiganiro tariki 13 Gicurasi 2022 nk’uko BBC ibivuga.

Ibiro by’ingabo muri America, Pentagon byavuze ko Gen Austin yasabye ko hakomeza kubaho uburyo bwo kuvugana mu gihe intambara kuri Ukraine ikomeje.

Ministeri y’ingabo mu Burusiya yo yavuze ko ibibazo biriho ubu, n’ikibazo cy’umutekano ku rwego mpuzamahanga biri mu byaganiriweho, harimo n’uko ibintu byifashe muri Ukraine.

Ibi biganiro bibaye mu gihe hashize iminsi Perezida Vladimir Putin agaragaje ko ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine.

 

 

UPDATED ku wa 19/10/2022  saa 15h50

Ibihumbi by’abaturage n’abayobozi bashyizweho n’Uburusiya mu muyji wa Kherson mu Mujyepfo ya Ukraine batangiye guhungishwa.

Ingabo za Ukraine zimaze iminsi zisubiza bimwe mu bice Uburusiya bwari bwarigaruriye.jpg

Vladimir Saldo yatangaje ko abayobozi bose bari bashyizweho n’Uburusiya bumaz egufata uwo mujyi bari kwambuka umugezi wa Dnieper.

Ababarirwa hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 60 b’abasivle hari gutegurwa uko bahunga.

Ukraine yo isaba abaturage bayo kutagira aho bajya, ikavuga ko ibyo Uburusiya buri gukora ari ukwikinga abaturage.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, hashize igihe avuze ko yasinye itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu duce tune twa Ukraine, igihugu cye kigaruriye n’umujyi wa Kherson urimo.

Gusa kwigarurira Intara za Ukraine amahanga yabyamaganiye kure.

Putin aherutse kubwira inama y’umutekano y’igihugu cye ko izaha ububasha abayobozi b’intara kugira ngo babungabunge ituze no kurinda ibikorwa remezo.

Hari umuturage wo mu mujyi wa Kherson wabwiye BBC ko we ntaho azajya kugera ingabo za Ukraine zisubije uriya mujyi.

Ukuriye ingabo z’Uburusiya zirwana muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yavuze ko ibiri mu mujyi wa Kherson bigoye.

Yemeye ko ingabo za Ukraine ziri kurasa kuri uwo Mujyi.

Naho umuyobozi washyizweho n’Uburusiya witwa Kirill Stremousov, yabwiye abaturage ko ko Kherson ishobora kugabwaho igitero n’ingabo za Ukraine mu gihe kigufi.

Ati “Nta we uzasubira inyuma, ariko turifuza gukiza amagara yanyu. Rwose mujyende hakiri kare bishoboka, mwambuke umugezi.”

Ibintu bigenda bihindura isura muri Ukraine, hashize igihe ingabo z’iki gihugu zigaba ibitero simusiga byo kubohora uduce Uburusiya bwafashe.

ISOOKO: BBC

 

 

UPDATED ku wa 17 /10/ 2022 saa 21h40

Amashusho agaragaza umuriro mwinshi ubwo indege y’intambara y’Uburusiya yagwaga ku nyubako y’umuturirwa yo guturamo.

Iyi ndege yaguye kuri uyu wa Mbere mu majyepfo y’Uburusiya mu gace ka Krasnodar nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru byegamiye kuri Leta y’Uburusiya.

Indege yo mu bwoko bwa Su-34 fighter jet yafashwe n’inkongi y’umuriro igwa ku nyubako yo guturamo mu mujyi wa Yeysk.

Amashusho yafashwe yerekana umuriro mwinshi n’umwotsi mwinshi kuri uwo muturirwa wo guturamo, ndetse hakumvikana urusaku rw’ibintu biturika.

Uburusiya bwemeje impanuka y’iriya ndege. Minisiteri y’ingabo yavuze ko moteri y’iriya ndege yatangiye gushya ubwo indege yari itangiye kuguruka.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko abapilote bari muri iriya ndege babashije gusimbuka indege itangiye gushya.

Amavuta y’iriya ndege ngo ni yo yateje inkongi y’umuriro kuri iriya nyubako nk’uko Ministeri y’ingabo yabitangaje.

Indege y’Uburusiya igize impanuka mu gihe ibitero bwagabye kuri Ukraine bukoresheje indege za drone byaguyamo abantu 8, barimo umugore utwite.

Indege yo mu bwoko bwa Su-34 fighter jet yafashwe n’inkongi y’umuriro
Indege yahise igwa ku nyubako y’umuturirwa yo guturamo

 

UPDATED  ku wa 17/10/2022  saa 10h15

Ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv humvikanye ibitero by’ibisasu byaguye ku nyubako zituwe, umujyanama wa Perezida w’iki gihugu yavuze ko Uburusiya bwakoresheje indege za drone mu kugaba ibi bitero.

Uburusiya bwakoresheje drone mu kurasa kuri Kyiv

Andriy Yermak, umujyanama wa Perezida Zelensky, yavuze ko bigaragaza ko “byabayobeye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitalii Klitschko yavuze ko inzu zo guturamo mu gace ka Shevchenkivskiy zangijwe na biriya bitero.

I Kyiv humvikanye urusaku rw’imbunda nk’uko BBC ibivuga, intwaro zifata ibisasu zikaba zakoreshejwe mu kurasa zimwe muri ziriya drone.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari igisasu cyafatiwe mu kirere na buriya bwirinzi.

Ibitero byo kuri uyu wa Mbere byatangiye mu masaha ya kare mu gitondo, ku isaha ya saa 06h30 a.m hari saa kumi n’igice mu rukerera i Kigali (04:30 a.m), hakaba humvikanye ibisasu bitanu.

BBC ikomeza ivuga ko igitero cya nyuma cyabaye saa 08h10 a.m i Kyiv.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru, Reuters yavuze ko yabonye drone yashwanyaguritse yanditseho amagambo agira ati “For Belgorod” (ku bwa Belgorod).

Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku mujyi wa Belgorod hakoreshejwe misile. Ukraine icyo gitero iragihakana.

Ku wa Gatandatu abagabo babiri barashe ku basirikare b’Uburusiya bari mu myitozo bica abagera kuri 11, hakomereka 15. Iyo myitozo ibera mu Ntara ya Belgorod ihana imbibi na Ukraine.

Abasirikare 11 b’Uburusiya barashwe n’abantu bitwaje intwaro

Umusirikare wa Ukraine arasa imwe mu ndege za drone akoresheje imbunda nto

ISOOKO: BBC

 

UPDATED 14/10/2022  09h20 a.m

Byinshi mu bihugu bya Africa byifashe mu kugaragaza aho bihagaze mu ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

U Rwanda mu matora yaherukaga kuba mu kwa Gatatu 2022 nabwo rwari rwamaganye intambara

Itora ryabaye ku wa Gatatu aho ibihugu byose ku isi byari kugaragaza niba bishyigikiye cyangwa byamagana intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Ibihugu 19 bya Africa byarifashe birimo Eritrea, mbere yari yatoye yamagana intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

Igihugu cya Mali, Central African Republic, Ethiopia, Congo-Brazzaville, Africa y’Epfo, Sudan, Uganda na Zimbabwe na byo byagaragaje kwifata.

Uko ku wa Gatatu ibihugu byatoye (Ifoto ya BBC)

Burkina Faso, Cameroon, Djibouti, Equatorial Guinea na Sao Tome byo ntabwo byagaragaye mu byatoreye uriya mwanzuro.

Ikarita igaragaza uko ibihugu byatoye, yerekana ko u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rudashyigikiye iriya ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

U Rwanda ntirushyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine

 

UPDATED 11/10/2022  Saa 10h35 a.m

Inzego z’ubuzima muri Ukraine zikomeje gukusanya amakuru y’abantu baguye mu bitero Uburusiya bwagabye bukoresheje intwaro zo ku butaka, mu mazi no mu kirere ku wa mbere.

Ukraine yatangaje ko Uburusiya bwarashe misile 83, ariko izirenga 40 zirasirwa mu kirere. Izi misile zarashwe ku wa Mbere, amakuru y’ibanze yavugaga ko zishe abantu 8, iyi mibare yazamutse igeze ku bantu 19 bahasize ubuzima.

Ku wa Mbere inzego z’ubuzima muri Ukraine zavuze ko abantu 105 bakomeretse hirya no hino aho misile zarashwe.

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelenksy, mu butumwa yatambukije kuri video agenzura ibyangijwe na misile z’uburusiya yavuze ko byose bizasanwa ndetse yita “Abarusiya abakora iterabwoba.”

Zelensky yavuze ko ingabo z’igihugu cye zarashe kimwe cya kabiri cy’ibisasu byari kugwa ku butaka, ndetse n’indege zitagira abapolote zakoreshwe n’Uburusiya muri biriya bitero.

Gusa, Zelensky avuga ko abaturage ba Ukraine bagomba kwitegura kuko icyago kigihari.

Ati “Mukurikize amabwiriza yo kwihisha ahatenye, mwite ku mpuruza z’uturumbeti. Icyago cyaracyahari, ariko tuzakomeza guhangana.”

Zelensky avuga ko Uburusiya bwahisemo gukoresha ibisasu bya misile kubera ko budashobora guhangana n’ingabo za Ukraine ku rugamba.

Ati “Ni byo, mureke turwane urugamba ku butaka tubabaze umwanzi.”

ISOOKO: BBC

 

UPDATED ku wa 10/10/2022 saa 13h10

Uburusiya bwagabye ibitero bya misile 83 ahantu hatandukanye harimo no ku murwa mukuru, Kyiv.

Ikiraro gihuza Uburusiya na Crimea, Putin ashinja Ukraine kukigabaho igitero mu mpera z’iki cyumweru

Hari hashize igihe umurwa mukuru wa Ukraine utuje nyuma yo kuraswaho mu ntangiriro z’intambara yatangiye mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere muri Ukraine, Yuriy Ihnat yavuze ko Uburusiya bwateye ibisasu 83 bya misile. Yavuze ko ibisasu 43 byarashwe bitarasandara hakoreshejwe uburyo bwo kwirinda.

Ibi bisasu ubwoko bwabyo bwamenyekanye, ngo birimo misile zitwa Kalibr, Iskander n’izitwa Kh-101, zikaba zarashwe zituruka ku Nyanja ya Caspian n’inyanja y’Umukara (Black Sea).

Perezida Vladimir Putin yemeje ko Uburusiya ari bwo bwagabye biriya biteroahantu hatandukanye muri Ukraine.

Mu butumwa bwa video, Putin yavuze ko misile zirasa kure zarashe ibigo by’ingufu, ibya gisirikare n’ibikorwa by’itumanaho.

Putin yavuze ko igisubizo gishariye giteganyijwe igihe habaho ikindi gitero cy’iterabwoba ku butaka bw’Uburusiya.

Imodaka ishya nyuma yo kuraswaho misile

Kuri uyu wa Mbere, Vladimir Putin yagiranye inama n’Inama y’igihugu cye ishinzwe umutekano, bakaba baganiriye ku gitero kibasiye ikiraro gihuza Uburusiya n’intara ya Crimea bwafashe mu 2014, iki gikorwa Uburusiya bwafashe nk’icy’iterabwoba, bwagishinje inzego z’ubutasi za Ukraine.

America irateganya guha Ukraine uburyo bugezweho bwo kwirinda ibitero byo mu kirere buzwi nka (National Advanced Surface-to-Air Missile System – NASAMS), BBC ivuga ko mu kwezi kw’Ugushyingo izi ntwaro zizahabwa Ukraine.

Ibitero by’Uburusiya byahitanye abasivile 8. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya bigamije gukubura isi.

Ibisasu byaguye mu mijyi nka Dnipro, Zaporizhzhia, Kharkiv, Ternopil, Lviv, Sumy, Zhytomyr, Khmelnytskyi, Kirovohrad ndetse no mu murwa mukuru Kyiv.

AMAFOTO@Dailymail

 

Last updated    31/07/2022     Saa 19h20 

Umwe mu bantu bakize cyane muri Ukraine yishwe n’igitero cy’Uburusiya ndetse apfana n’umugore we.

Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n’umugore we Raisa bishwe n’ibisasu byarashwe mu ijro ryo ku wa Gatandatu

Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n’umugore we Raisa bishwe n’ibisasu byarashwe mu ijro ryo ku wa Gatandatu bigwa mu rugo rwabo mu mujyi wa Mykolaiv.

Uyu mugabo afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Nibulon, kigurisha mu mahanga ibinyampeke.

Ikigo Forbes gikora urutonde rw’abantu bakize ku Isi, cyaherukaga gutangaza ko Oleksiy Vadatursky atunze miliyoni 450 z’amadolari.

Oleksiy Vadatursky yanahawe umudari w’Intwari n’igihugu cye cya Ukraine.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych yavuze ko igitero cy’Uburusiya ku wa Gatandatu nijoro gishobora kuba kiri mu bikomeye cyane bwagabye kuri uriya mujyi.

Ibisasu byaguye ku mahoteli, inzu z’imikino, ndetse amashuri abiri nay o yarashweho no kuri sitasiyo za essence no ku nzu z’abaturage.

Mykolaiv ni umujyi uri ku nzira yerekeza ku cyambu cya Odesa, kimwe mu binini cyane muri Ukraine kiri ku Nyanja y’Umukara, wakunze kuraswa n’Uburusiya kuva intambara itangiye tariki 24 Gashyantare, 2022.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bushobora kuba bwagambiriye guhitana uriya mugabo ku bushake.

Mykhailo Podolyak yatangaje ko igisasu kimwe cyaguye ku buriri bw’uriya muherwe bikaba bishoboka ko cyoherejwe n’abakigenzuraga.

Oleksiy Vadatursky n’umugore we Raisa (Photo Dailymail)

BBC

 

Ku wa 28 /06/ 2022  Saa 07h30 Abantu bahitanywe n’igisasu cy’Uburusiya bageze kuri 18

Abantu 18 babaruwe mu bamaze guhitanwa n’igisasu cy’Uburusiya cyaguye ku nyubako y’iguriro igendwa cyane mu mujyi wa Kremenchuk ku wa Mbere mu masaha y’ikigoroba muri Ukraine.

Inzu yarimo abantu 1,000 nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje ubwo igisasu cyari kimaze kuyigwaho ahagana saa 15h30 muri Ukraine.

Abayobozi b’Ibihugu bikize cyane ku Isi biri mu ihuriro ryitwa G7 igitero cyabaye bari mu nama mu Budage, bose bacyamaganye bavuga ko ari amahano.

Itangazo ryabo rivuga ko “Kugaba ibitero ku baturage bose b’abasivile bigize icyaha cy’intambara.”

Kiriya gitero cyakomerekeyemo abantu 59 kandi imibare ishobora kwiyongera nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

 

Ku wa Mbere Saa 20h10 UN, Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza bamaganye igitero cy’Uburusiya 

Nibura abantu 10 bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero cyagabwe n’Uburusiya ahitwa Kremenchuk ubwo igisasu cya rutura cyagwaga ku nzu igurirwamo ibintu bitandukanye, abantu 40 bakomeretse.

Igisasu cy’Uburusiya cyaguye ku nzu isanzwe igendwa cyane yarimo abagera ku 1000

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yamaganye ibikorwa bya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yise ko ari ubugome n’ubunyamaswa.

Yavuze ko kuba kiriya gitero cyabaye ku munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aha ikiganiro Abayobozi b’umuryango G 7 w’Ibihugu bikize ku Isi bishobora guha imbaraga bariya bayobozi mu gufata umwanzuro wo gushyigikirana kugira ngo inshuti za biriya bihugu zihangane na Perezida Putin.

Boris Johnson ati “Iki gitero kibi cyongeye kugaragaza aho ubugome n’ubunyamaswa Umuyobozi w’Uburusiya aganamo.”

Yagaragaje ko yifatanyije n’inzirakarengane zigwa mu ntambara ibera muri Ukraine.

Ati “Putin agomba kubona ko imyitwarire ye nta cyo yakora ko ahubwo ikomeza guha imbaraga Ukraine, na buri gihugu cyo mu muryango wa G7 guhagarara kuri Ukraine igihe cyose bizasaba.”

Iki gitero cy’ahitwa Kremenchuk cyamaganiwe kure n’Abayobozi batandukanye harimo n’Umuryango w’Abibumbye

Imibare ya vuba ku bantu baguye muri kiriya gitero ni abagera ku 10 abandi 40 bakomeretse nk’uko ayo makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Intara ya Poltava, Dmytro Lunin

Amashusho agaragaza icyotsi kinshi giherekejwe n’umuriro w’igishyito nyuma y’uko igisasu rutura kiguye ku iguriro rya Kremenchuk ahagana saa 15h50 ku isaha yo muri Ukraine, cyakora abatabazi bahise bakwakwanya mu kuzimya iyo nyubako no gutabara abantu bari bayirimo.

Dmytro Lunin yashinje Uburusiya gura ibyaha by’intambara.

Yavuze ko umubare nyawo w’abantu bahitanyw ena kiriya gisasu utazwi cyo kimwe n’abakomeretse.

Mbere Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari yatangaje ko iriya nyubako igendwa cyane yarimo abantu 1000.

Ibarura ryakozwe muri Ukraine mu mwaka wa 2021 ryerekanye ko Kremenchuk ari umujyi utuwe n’abaturage 217,710. Ni umwe mu mijyi minini irimo inganda muri kiriya gihugu.

 

 

Ku wa 08/03/2022  saa 15h30

Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine imaze iminsi 13

-Abantu miliyoni 2 bamaze guhunga bava muri Ukraine nk’uko UN ibivuga

-Guhunga kw’abaturage biri kuba mu mijyi ya Irpin, mu nkengero za Kyiv, ndetse no mu mujyi wa Sumy – muri ibyo bice habayeho agahenge k’imirwano ngo abaturage b’abasivile bahunge. Gusa ibitero byindege z’Uburusiya ku wa Mbere byahitanye abasivile 21. Abaturage barahunga bajya mu byerekezo impande zishyamiranye zumvikanyeho.

-Ukraine ishinja Uburusiya kuba bwarakomeje kurasa mu byerekezo abaturage bahunga Umujyi wa Mariupol banyuramo mu Majyepfo.

-Uburusiya bwavuze ko bushobora guhagarika kujyana gas i Burayi mu rwego rwo kwihimura ku bihano bukomeza gufatirwa.

-Ukraine yavuze ko yishe General mu ngabo z’Uburusiya witwa Maj Gen Vitaly Gerasimov

 

12h30  Intambara ibera muri Ukraine ku munsi wa 10

Abatuye umujyi wa Mariupol baravuga ko kuwurasaho bitahagaze

-Uburusiya bwatangaje ko bugiye gutanga agahenge abaturage b’abasivile bagahunga imijyi ya Mariupol na Volnovakha yo muri Ukraine
-Agahenge k’imirwano katangiye ku isaha ya saa 07:00 GMT (saa 09h00 a.m i Kigali), ndetse kemejwe n’ubuyobozi bwa Ukraine.
-Umuyobozi w’umujyi wa Mariupol yavuze ko nta yandi mahitamo uretse gusohoka bakava muri uwo mujyi mu gihe ibikorwa byo kuwurasaho bikomeje.
-Amakuru avuga ko nubwo Abarusiya birukanywe mu mujyi wa Mariupol, ariko bagose imijyi ya Kharkiv, Chernihiv, Sumy, ndetse na Mariupol ubwayo nk’uko ubutasi bw’Ubwongereza bubivuga.
-Ukraine yasabye ibihugu bya Nato gukomanyiriza indege z’Uburusiya mu kirere cyayo, ariko Neto yabyirinze mu rwego rwo kwanga gushyamirana n’Uburusiya.
-Abantu miliyoni 1.2 bamaze guhunga Ukraine kuva urugamba rutangiye nk’uko UN ibivuga.
-Uburusiya bwafunze imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook.

IVOMO: aljazeera & BBC

 

Ku wa Kane tariki 03/03/2022  02h30 a.m Intambara ibera muri Ukraine imaze iminsi 8

-Uburusiya bwemeje ko abasirikare babwo 498 bamaze kwicwa mu ntambara ya Ukraine

Imodoka z’ingabo za Ukraine zishya mu mujyi wa Mariupol

-Urukiko Mpuzamahnga Mpanabyaha rwatangije iperereza ku byaha by’intambara Uburusiya bwaba buri gukora muri Ukraine
-Uburusiya bukomeje ibitero ku mijyi yo muri Ukraine mu mpande zose
-Abantu benshi birakekwa ko bishwe n’ibisasu byamaze umwanya munini biraswa ku mujyi wa Mariupol
-Uburusiya bwafashe umujyi witwa Kherson
-Inama rusange ya UN yabaye igitaraganya ibihugu byinshi byamaganye intambara yasojwe n’Uburusiya
-Umuherwe Roman Abramovich yavuze ko agurisha ikipe ya Chelsea FC, amwe mu mafaranga azabona akazayatanga afasha abagizwe ingaruka n’intambara muri Ukraine
-Hitezwe ibindi biganiro byo kugarura amahoro hagati y’intumwa za Ukraine n’iz’Uburusiya

 

15h50 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi wa 7

-Hateganyijwe ibindi biganiro hagati y’intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine

Mu mujyi wa Mariupol abatabazi bihutanye umuntu wakomeretse

-Umubare w’abasivile bamaze kugwa mu ntambara ugeze ku 2000
-Imirwano ikomeye iri mu mpande zose z’igihugu cya Ukraine mu Majyaruguru, Iburasirazuba, no mu Majyepfo.
-Uburusiya buvuga ko bwafashe imijyi ya Kharkiv na Kherson
-Abantu bane bishwe n’igisasu cyaguye ku biro bikuru bya Polisi no kuri Kaminuza mu mujyi wa Kharkiv
-Abantu 700,000 bahunze Ukraine
-Ibiciro bya petrol ndetse na gas byatumbagiye ku isoko
-Imodoka z’intambara z’Uburusiya zikomeje kwerekeza ku murwa mukuru Kyiv

Amakuru avuga ko Perezida Putin ashaka gushyira ku butegetsi Viktor Yanukovych wabuvanyweho n’igitutu cy’abaturage agahunga
Ingabo za Ukraine zivuga ko zitazamanika amaboko ngo Abarusiya binjire i Kyiv

Ivomo: BBC

 

 

19h00 Ibitero by’Uburusiya biri ku munsi 6, uko byiriwe byifashe:

-Igisasu cy’Uburusiya cyangije umunara wa Teviziyo ku murwa mukuru Kyiv

Igisasu cy’Uburusiya cyangije umunara wa teveziyo ku murwa mukuru Kyiv
  • Kuva tariki 24 Gashyantare, UN ivuga ko abantu 136 b’abasivile bamaze kwicwa barimo abana 13, mu gihe abakomeretse ari 400 barimo abana 26.

-Mu mujyi wa Kharkiv wa kabiri mu bunini muri Ukraine, nibura abantu 10 bahitanywe n’ibisasu by’Uburusiya, 20 bakomeretse ubwo missile yagwaga ku nyubako ya Leta muri ako gace.

-Igikorwa cy’Uburusiya, Perezida wa Ukraine yavuze ko ari icy’iterabwoba, ndetse ashinja Uburusiya gukora ibyaha by’intambara bugaba ibitero ahantu hatuwe n’abasivile, bukica abantu barimo abana 16.

-Perezida wa Ukraine yasabye Abadepite b’Uburayi gufasha igihugu cye, ndetse avuga ko Uburayi bwakomera buri kumwe na Ukraine.

-Mu mujyi wa Okhtyrka, Leta ya Ukraine yemeje ko abasirikare bayo 70 baguye mu bitero byagabwe n’Uburusiya burasa ibisasu kuri uwo mujyi ku wa Mbere.

-Umurongo w’ibimodoka bya gisirikare by’Abarusiya ukomeje kwerekeza mu Mujyi wa Kyiv
-Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yabwiye UN ko Uburusiya budashaka ko Ukraine igira intwaro kirimbuzi (Nucleaire).
-Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yaciye iteka ko ikirere cya Ukraine kitemerewe gucamo indege.

-Impunzi zikomeje kwiyongera, abahunze barenga ibihumbi 660.

  • Ukraine ivuga ko yishe abasirikare 5,710 b’Uburusiya, abarenga 200 bafatirwa ku rugamba ari bazima, ngo ingabo za Ukraine zangije ibifaru 198, zirasa indege 29, ndetse zishanyaguza imodoka zifasha abasirikare 846, zinarasa kajugujugu 29.
Uburusiya bwateguje abatuye Kyiv ko buhagaba ibitero
Ibisasu by’Uburusiya bimwe bigwa ku nzu za Leta ibindi bikagwa ku nyubako zituwemo n’abaturage b’abasivile

 

01h40 Ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 6

Igifaru cy’Uburusiya kirimo gushya

-Uburusiya burashinjwa gukoreshwa intwaro zitemewe ku rugamba
-Amashusho yerekanye imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zerekeje i Kyiv ku murwa mukuru wa Ukraine
-Perezida wa Ukraine yavuze ko abakorerabushake bashaka kurwanya Uburusiya bakuriweho visa kugira ngo binjire muri Ukraine
-Ibitero by’ibisasu byakomeje kumvikana ku murwa mukuru wa Ukraine
-Abaturage b’abasivile bishwe n’ibisasu byarashwe ku Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Umutekano
-Ibiganiro byabereye ku rubibi rwa Ukraine na Belarus bisa naho ntacyo byagezeho mu bijyanye no guhagarika intambara. Uburusiya bwavuze ko impande zombi zizakomeza ibiganiro mu minsi iri imbere.
-Perezida wa Ukraine, Zelensky yasabye ingabo z’Uburusiya gushyira hasi intwaro, ndetse asaba ko igihugu cye gihita gishyirwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
-Ibihugu bikomeje gukomanyiriza Uburusiya, ndetse ifaranga ryabwo ryataye agaciro ho 30%. Indege z’Uburusiya zakumiriwe mu kirere cy’ibihugu byinshi by’I Burayi.
-America yirukanye Abadipolomate 12 b’Uburusiya bari babuhagarariye muri UN ibashinja ubutasi. Bahawe kuba bavuye ku butaka bwayo tariki 7 Werurwe, 2022.
-Umubare w’impunzi z’Abanya-Ukraine ugeze ku 500, 000 bahungiye mu bihugu bituranyi.
-FIFA na UEFA byahagaritse amakipe yo mu Burusiya mu marushanwa yose ndetse n’amakipe y’igihugu.

Ukraine ivuga ko Uburusiya bwakoresheje Vacuum bombs mu bitero byo ku wa Mbere

 

28/02/2022 14h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 5.

Ibiganiro by’impande zombi byabereye ku rubibi ruhuza Ukraine na Belarus

-Kuri uyu wa Mbere intumwa z’Uburusiya n’iza Ukraine zagiranye ibiganiro byabereye ku mupaka uhuza Ukraine na Belarus.
-Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy avuga ko amasaha 24 ari imbere akomeye cyane ku gihugu cya Ukraine.
-Ingabo za Ukraine zivuga ko zakumiriye umuvuduko w’abateye bavuye mu Burusiya.
-Abamaze gupfa bagera kuri 352 barimo abana 14 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Ukraine ibivuga.
-Uburusiya bwamaze gushyira intwaro z’ubumara hafi ngo abazikoresha babe biteguye
-Ku isoko ry’imari n’imigabane ifaranga ry’Uburusiya ryataye agaciro cyane kubera ibihano by’Abanyaburayi
-Ukraine ivuga ko mu minsi y’urugamba imaze guhitana abasirikare b’Abarusiya 5,300 ngo yashwanyaguje ibifaru 191, irasa indege 29 z’intambara, kajugujugu 29 ndetse isenya imodoka zitwara abasirikare 816 nyamara nta ruhande rw’igenga ruremeza ayo makuru.
-Umubare w’impunzi umaze kugera ku bihumbi 420 n’abandi ibihumbi 100 bavuye mu byabo imbere mu gihugu cya Ukraine

Intumwa za Ukraine zahageze mu ndege ya kajugujugu

 

18h25 Intambara muri Ukraine, ibitero by’Uburusiya bimaze iminsi 4.

-Perezida Vladimir Putin yavuze ko yasabye umutwe wa gisirikare ushinzwe intwaro kirimbuzi “kuzishyira hafi” mu gusubiza ibyo yita gushotorana kw’ingabo za Nato.

Kimw emu bimodoka by’intambara cy’Uburusiya kirimo gushya

-America yanenze iki cyemezo ndetse iracyamagana ivuga ko kitemewe, naho Nato ivuga ko ari ibintu bibi kandi bitarimo gushishoza.

-Intumwa za Ukraine n’Uburusiya zemeranyije guhurira ku rubibi rwa Belarus zikaganira nk’uko byemejwe na Perezida Volodymyr Zelensky.

  • Ingabo za Ukraine zivuga ko zakomye imbere igitero cy’Abarusiya mu mujyi mukuru wa kabiri wa Kharkiv.

-Impunzi zigez eku bantu 368,000, nk’uko byemejwe na UN

-Uburusya bwangije indege nini ku isi yitwa Antonov An-225 “Mriya” nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Ukraine

-Ubugereki bwashinje Uburusiya kwica abaturage babwo mu bisasu burasa muri Ukraine – BBC

Antonov An-225 “Mriya” yarashwe missile

Antonov An-225 “Mriya” bivuga “inzozi”
Ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho
Hamaze gutangwa intwaro 25 000 ku basor en’inkumi bazishaka

 

00h00 – Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byinjiye ku munsi wa 4. Uburusiya bukomeje kohereza ibisasu bya missile, ku murwa mukuru Kyiv, ahandi urugamba rurakomeje ku butaka.

-Intambara imaze kugwamo abantu 240 barimo abana batatu, ni abasivile n’abasirikare nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Ukraine yabitangaje.

-Abaturage 160,000 bo muri Ukraine bamaze guhunga iyi ntambara.

-Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv yashyizeho amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo (15h00 GMT – 6h00 a.m GMT) utubyubahirije “ngo azafatwa nk’Umurusiya wateye igihugu” birubahirizwa kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Mbere.

Igifaru cy’ingabo z’Uburusiya cyabuze amavuta

-Ibihugu by’Uburayi na America na byo byafashe umugambi wo guha intwaro zikomeye Ukraine ngo yirwaneho. Ubufaransa, Ubudage na America byatangaje ko inkunga z’intwaro zizagera muri Ukraine vuba.

-Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zihagazeho zikumira ibitero by’Uburusiya. Ukraine ivuga ko yishe cyangwa yafashe Abarusiya bateye 3, 500.

-Ibihugu by’Uburayi byakajije ibhihano ku Burusiya harimo no gufatira imitungo ya Perezida Vladimir Putin ubwe.

-Ingabo z’intara ya Chechnya ziri gufatanya n’iz’Uburusiya nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho.

-Hungaria ubusanzwe icuditse n’Uburusiya yamaganye ibitero byabwo, ndetse Minisitiri w’Intebe Viktor Orban yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ibihano byose bifatirwa Uburusiya.

-Ubufaransa bwafashe ubwato bw’Uburusiya buri mu bihano byafashwe

-Umuyobozi w’Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza umuherwe, Roman Abramovich usanzwe ari inshuti ya Perezida Putin yavuze ko aretse inshingano zo kuyobora iriya kipe aziha “foundation ye” ikora ibikorwa byo gufasha abantu

  • Ibihugu byegeranye n’Uburusiya bwashyizeho amategeko abuza ndege zabwo kugera mu kirere cy’ibyo bihugu

-Hari amakuru avuga ko ibimodoka by’intambara by’ingabo z’Uburusiya byashizemo amavuta, ndetse n’abasirikare impamba bitwaje idahagije

 

25/02/2022   14h38 Perezida Zelensky yasabye imishyikirano yihuse na Perezida Vladimir Putin.

BBC ivuga ko mu ijmbo yari amaze kuvuga, asoza yavuga mu Rurimi rw’Ikirusiya ati “Ndashaka kubwira Perezida w’Uburusiya, na none. Imirwano iri impande zose z’igihugu cya Ukraine. Mureke twicare ku meza tuganire kugira ngo duhagarike kwicwa kw’abaturage.”

 

12h50 Ku munsi wa kabiri w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, ingabo za Vladimir Putin zafashe ibice bitandukanye harimo n’ahantu haba urugandwa rwa nucleaire rwa Chernobyl.

Imodoka z’intambara z’Uburusiya ziri kwerekeza i Kyiv

Ibisasu rutura, indege za kajugujugu n’izintambara z’Uburusiya ziri mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv, ingabo za Ukraine ziteguye ko isaha ku yindi Abarusiya batera umurwa mukuru nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, 2022 ibisasu byasenye ikibuga cy’indege ingabo za Ukraine zikoreshA.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko abantu 137 barimo abasivile bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 100,000 bavuye mu byabo muri Ukraine harimo ibihumbi bahungiye mu bihugu bituranye na yo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byasenye ikigo kirimo radar zifasha Ukraine kumenya indege zinjiye mu kirere cyayo

“France 24 ivuga ko Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko atari buhunge na we akaba akiri mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv”

Gusa yavuze ko abona ko mu bashakishwa cyane n’Uburusiya ari we bwa mbere, bwa kabiri hakaza umuryango we.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue wari uteganyijwe mu mujyi wa St Petersburg ubu uzakinirwa i Paris nk’uko UEFA yabitangaje.

Ubumwe bw’uburayi, America byatangaje ibihano bikomeye ku Burusiya ariko baragenda biguruntege mu gufata ibindi bikomeye kuko na bo ubwabo byabagiraho ingaruka.

Abasivile n’abasirikare bose 137 bamaz ekugwa muri iyi ntambara nk’uko Perezida wa Ukraine abivuga

IVOMO: Aljazeera

 

24/02/2022  18h50. Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko kishe “Abarusiya” 50 ndetse kikemeza ko cyahanuye indege 6 za gisirikare z’Uburusiya.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine, bavuga ko amadirishya y’inzu zabo yamenaguritse andi arakuka kubera umushyitsi uri guterwa no guturikwa kw’ibisasu n’imbunda nini ziri gukoreshwa ku rugamba ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’Uburusiya.

Imirwano iravugwa no mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv mu Majyaruguru, no ku cyambu kiri ku Nyanja yitwa y’Umukara (Black Sea) mu duce twa Odesa na Mariupol mu Majyepfo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare, n’ibibuga by’indege, ubu imirwano ikomeye irabera ku kibuga kigwaho indege nini hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Nubwo Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya, ku rudni ruhande Uburusiya bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu hakomeye ku birindiro by’ingabo za Ukraine hagera kuri 70.

Iyi kajugujugu ni imw emu zo Ukraine yemeza ko yahanuye

Amahanga yamaganye ibikorwa by’Uburusiya nka Turukiya yasabye ko iyi ntambara ihita ihagarara, Ubushinwa bwo buvuga ko bwatunguwe, Ambasaderi wa Kenya muri UN, Martin Kimani yagaragaje ko igihugu cye na cyo kidashyigikiye Uburusiya, Ibihugu by’Uburayi bikomeje gukangisha ibihano bikomeye ku Burusiya ariko bisa naho bidashaka kujya mu ntambara yo kurasana- BBC

 

Abantu 7 bamaze kugwa mu bitero by’Uburusiya kuri Ukraine, nk’uko byemejwe na Polisi y’iki gihugu. Polisi ivuga ko bahitanywe n’ibisasu rutura byarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu cyo zise guca intege ubushobozi bw’ingabo za Ukrain.

Abayobozi baravuga ko igetero ku bikorwa remezo bya gisirikare mu Mujyi wa Podilsk, herya gato ya Odessa byahitanye ubuzima bw’abantu 6. Abandi bantu 19 baburiwe irengero.

Umuntu umwe yaguye mu bitero mu Mujyi wa Mariupol, nk’uko byemejwe – BBC

Abapolisi baragenzura igisasu cya missile cyarashwe n’Uburusiya kigwa mu muhanda ku murwa mukuru Kyiv

Ukraine ivuga ko ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byaturutse impande zose z’igihugu byinjira muri icyo gihugu, bimwe byuye mu gihugu cya Belarus mu Majyaruguru, ibindi mu Majyepfo mu gace ka Crimea kafashwe n’Uburusiya mu 2014.

Izindi ngabo z’Uburusiya zinjiriye mu Burasirazuba mu duce twa Kharkhiv na Luhansk.

 

 

Inkuru yabanje: Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu ijambo ritunguranye yanyujije kuri televiziyo yatangije urugamba byeruye muri Ukraine, hirya no hino mu gihugu humvikana guturika harimo n’iryumvikanye mu mijyi ya Kyiv n’indi Mijyi ikomeye.

Ibisasu bikomeye biri kuraswa ku Mijyi yo muri Ukraine no ku bigo bya Gisirikare

Muri Ukraine hashyizweho amategeko ya Gisirikare ndetse abaturage basabwa kuguma mu ngo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, bitunguranye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, aburira ibindi bihugu bizivanga mu bikorwa by’ingabo ze ko bizahabonera ibyo bitigeze bibona.

Nk’uko abanyamakuru ba AFP bari muri Ukraine babitangaje, habayeho uguturika ahantu hagera kuri hatatu mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, Kharkiv, Mariupol na Kramatorsk.

Gutangiza urugamba k’Uburusiya muri Ukraine byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dymtro Kubela wavuze ko byamaze kuba impamo Abarusiya binjiye mu gihugu cye.

Yanashimangiye ko ingabo zamaze kugera ku byambu by’imijyi ya Odessa na Mariupol.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Putin yatangije byeruye gutera Ukraine. Imijyi yari yuzuye amahoro ya Ukraine ubu irageramiwe, iyi ni intambara, Ukraine irirwanaho kandi izatsinda. Isi irashoboye kandi izahagarika Putin. Iki ni cyo gihe.”

Ibi bikorwa byatumye indege zitwara abagenzi n’ibibuga by’indege muri Ukraine biba bifunze kubera ko biri mu byabo, abatwara indege baburiwe ko bashobora kuraswa cyangwa bakagabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Nyuma y’uko Putin atangije urugamba, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yahise ahamagara Perezida Joe Biden w’Amerika, ibi byakurikiwe no gutangaza itegeko ry’urugamba.

Perezida Zelenskiy yavuze ko Uburusiya bwateye misile ku ngabo zirinda imipaka y’igihugu bangiza ibikorwa remezo binyuranye ndetse habaho n’iturika hirya no hino.

Perezida Zelenskiy yasabye abaturage kuguma mu rugo kugira ngo badahura n’ibisasu.

Ukraine imaze gutangaza ko indege 5 z’intambara zimaze kuraswa n’igisirikare cya Ukraine cyambariye urugamba.

 

Abasesenguzi bavuga ko iyi ari imwe mu ntambara ikomeye ishobora gukururira isi akaga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, na we yanenze ibikorwa by’Uburusiya  avuga ko Putin yahisemo inzira y’amaraso ubwo yateraga Ukraine, ashimangira ko yamaze kuvugana na Perezida Zelensky ku kigiye gukurikira.

Chancellor w’Ubudage, Olaf Scholz, muri iki gitondo na we atangaje ko ari umunsi mubi kuri Ukraine n’Uburayi bwose kuba Uburusiya bwahisemo gutera ikindi gihugu bwirengagije amategeko mpuzamahanga.

Uburusiya bwamaze guhagarika ibikorwa by’icuruzwa ry’imari n’imigabane, aho batangaje ko igihe cyo kubisubukura kizatangazwa bidatinze.

Ibikorwa by’ingabo z’Uburusiya byatangijwe muri Ukraine bikaba byahagurukije amahanga cyane cyane Uburayi, n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye Perezida Putin guhagarika gushoza intambara kuri Ukraine.

Ingabo z’Uburusiya zimaze kugera mu birimotero uvuye ku mupaka, gusa Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya yateye utwatsi ko bo nta mijyi ya Ukraine bigeze bagabaho igitero.

Ni mu gihe andi makuru avuga ko hari ingabo za Belarus zamaze kugera muri Ukraine kwiyunga ku ngabo za Putin.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 11

  1. Ko inkuru wayandikanye ubwoba wagirango niwowe watewe? ibyago ngo ibyabo, indege ngo intege, ukraine ngo uraine…..hahhaha humura ntikugeraho

    1. Twese tugomba kwitondera iyi ntambara ishojwe na PUTIN.Kubera ko ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Nkuko bible yabihanuye ica amarenga,Amerika na Russia nibarwana mu minsi y’imperuka,Yesu azaza abarimbure bose,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Hazarokoka gusa abirinda gukora ibyo Imana itubuza.Niyo Armageddon ivugwa muli bible.Birashoboka ko PUTIN atangije imperuka y’isi atabizi kandi nawe ikazamuhitana.Nkuko Hitler yatangije intambara ya 2 y’isi ikamuhitana.

    2. Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Urugero,yabwiye Abakristu ati nimubona umwanzi ateye Yerusalemu,muzahungire mu misozi.Soma Luka 21:20,21.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6

    3. Benshi bahamya ko iyi ntambara igana ku ntambara ya gatatu y’isi.Nibarwanisha atomic bombs,isi yose izashira.Nemera ibyanditswe muli bibiliya yuko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,arimo n’abarwana.Niyo mpamvu nanjye ndi mu bantu barimo kwitegura cyane Imperuka.Ni iki dukora?Turimo gushaka cyane Imana,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bible isobanura neza ko abantu bibera mu by’isi gusa batazarokoka ku munsi w’Imperuka.Nimukanguke dushake Imana.

  2. Ibihugu byo mu burengerazuba byigize abapolisi b’isi yose. Putin niwe wenyine wanga ku mugaragaro agasuzuguro kabo reka abereke ko na nyina w’undi abyara umuhungu!

    1. Niko makuba we ngo nyina wundi abyara iki?? Abantu mwese mushyigikiye hitler wa 2 putiful dictator
      Inyangabirama
      Ndabarahiye munskydds nawe
      Aho muzaba muri hose
      Umuvumo w’ Imana uzabagendaho ubarimbure
      Ibyirabura rero kurya bitajya byisomera
      Ibitwe byabyo bihora bifunze
      Maze bigakunda guhurura no gushyigikira ubwicanyi
      Mwashyushye ngo muri muri afrika Ariko uko isi izakubitwa nubu hitiler mushyashya namwe bizabagerajo mu buryo bumwe puuu kabona genocide muyishobora mukicana mugakotsora ni ubugoryi nkibyuka uri kwandika ababyeyi abana bari gupfa banorna dictator putin satan

      1. None se urinda ubwejagura utukana,ku mugani wabo njya numva,wakwixaye hasi ukabanza ukanywa amazi. Harya ubwo wowe uri ikinyaburayi ra? Kuki se wumva abantu bose bakwiye guahyigikira Amerika?

  3. Ariko igihugu kiba kigowe iyo kigize abayobozi bifata nkabana bato, badafite gitekereza ngo banatinye kureba igitsure iya se! Ko Putine yakomeje kwinginga uyu mu pererezidq wa Ukraine, amusaba kwirinda kugwa mumutego wa NATO, akanga kumva! None ndebera ibyo akururiye igihugu ke!,

  4. Putine siwe wafashije interahamwe gutegura genocide y’abatutsi mu Rwanda, uwabisabiye imbabazi muramuzi, putine siwe wateye Libiya akica kadafi, putine siwe wateye Irak akica Saddam, Putine siwe wasshyize Mandela kuri lisiti ya ba terrorist mu gihe we yarwanyaga ivanguramoko, Putine siwe wishe abaturage miliyoni mu buyapani ateye igisasu kirimbuzi, mujye mubyibuka.

  5. Umuntu wese ushyigikira Putin muburyo ubwo aribwo bwose,agenzuwe neza yakwisangana kimwe muri ibi bibazo:
    Ingengabitekerezo y’irondaruhu
    Ingengabitekerezo y’irondakarere
    Munyangire
    Inzika imwe igereranywa no kuraga umwana urubanza rwakunaniye
    Kugira umutwe ufunze
    Ibi byose bigaragaza urwango rugeza kubugome bubyara ubwicanyi ndengakamere,Hitler number 2 Putin ari muminsi ye ya nyuma asazanye ubugome ntakuzima cyo kumushyigikira kuko iyi nkuru ashaka gusiga imusozi ntakuzo izamusigira

  6. Nje mbona putin atariwe kibazo, kandinokumwanga siwomuti nanone wikibazo putin arigushitsa ibyahanuwe, kandi ibyahanuwe ntibizashi kubiti cyangwa kunyamaswa ahubwo nikubantu, nahokwirirwa muterana ama gambo ntacyobimaze ahubwo nûgusengakyane LL .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button