ImyidagaduroInkuru NyamukuruInkuru zindiIyobokamana

2022: Urutonde rw’ibitaramo bihimbaza Imana byahembuye imitima    

Harabura  amasaha macye cyane ngo 2022,ishyirweho akadomo.Ni umwaka wongeye gukesha imitima Abanyarwanda n’abakunda kwidagadura muri rusange kuko icyorezo cya COVID-19 cyatumaga ibitaramo n’imyidagaduro bikormwa mu nkokora cyagenje macye.

 UMUSEKE wakusanyije urutonde rw’ ibitaramo 10 by’abaririmbyi bahimbaza Imana byitabiriwe ku bwinshi kandi bigahembura imitima.

Israël Mbonyi

Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka gihembura imitima ya benshi,aba uwa mbere wujuje BK Arena

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe haba imbere mu gihugu no hanze.

Uyu muramyi yamenyekanye bwa mbere mu 2016 ubwo yasozaga amashuri mu buhinde, agahita yinjira uruganda rw’ubuhanzi. Yamenyekanye bwa mbere mu ndirimbo zakoze ku marangamutima ya benshi harimo “Imigezi”, Nzibyo Nibwira   “ n’izindi zitandukanye.

Uyu yakoze ibitaramo ahantu hatandukanye imbere mu gihugu no hanze.

Kuwa 25 Ukuboza 2022 ubwo yakoraga igitaramo  cyo  kumurika umuzingo ( albumu)  ebyiri icyarimwe,  mu gitaramo cyahawe izina icyambu Live concert , yakozemo amateka kuko ari we munyarwanda wa mbere wari  wujuje BK Arena Aho yakiriye kurubyiniro  Aneth Murava , Danny Mutabazi ndetse na James na Daniella.

Nyuma yo gukora ayo mateka ,yahise afata indege imwerekeza iBujumbura kuhakorera ibitaramo bisoza umwaka wa 2022, bahimbaza Imana.

chorale de Kigali

Bimaze kuba akamenyero ko Chorale de Kigali yinjiza abantu mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ikora igitaramo cyiswe ‘‘Christmas Carols Concert’’.

Ni igitaramo kiba ku munsi wo ku Cyumweru ubanziriza Noheli.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo cyongeye kuba ariko aho kuba ku cyumweru kiba ku wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022 muri  Camp Kigali.

Ni igitaramo cyanyuze imitima y’abakunzi b’umuziki wuje ubuhanga, ucuranze kandi uririmbitse neza. Iki gitaramo kimaze kwigarurira imitima ya benshi kiba buri mwaka.

Kuri iyi nshuro umwihariko cyari gifite ni uko cyaririmbwemo indirimbo ‘Gusaakaara’ ya Buravan iyi ndirimo yanasabwe kenshi n’abari bitabiriye igitaramo biba ngombwa ko isubirwamo.

Iyi korari imaze imyaka irenga 50 kuko yatangiye mu 1966,itangijwe n’abahanga mu muziki bari byarabyize mu mashuri ya za seminari (seminaire)

Bosco Nshuti

Umugabo umaze igihe kitari gito mu ndiirimbo zo guhimbaza Imana.Asengera mu itorero rya ADEPR.

Uyu yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zikozwe mu buryo butuje, benshi bakunda guha inyito izo “Kuramya” .Muri izo harimo “Ni muri Yesu”,Nzamura”,”Umutima”, Uranyumva ‘ n’izindi nyinshi.

Tariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo Bosco Nshuti yakoze igitaramo yise “Unconditional Love Live Worship Concert”. cyabereye muri Camp Kigali.

Ni igitaramo cya kabiri uyu muhanzi yakoze nyuma y’icyo yakoze mu mwaka wa 2018.

Ni igitaramo cyarimo James na Daniella abaramyi bakunzwe cyane, Josh ishimwe, Alarm Ministry, ndetse na Alex Dusabe.

Kuri ubu amaze gukora ibitaramo byinshi byafashije benshi ndetse ashimirwa kuba ari umwe bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’indirimbo zihimbaza Imana.

Alarme Ministry

Alarme Ministry,itsinda ry’abasore n’abakobwa, abagore n’abagabo bahimbaza Imana. Aba ni bamwe mu batangijwe mu cyise umurimo (Ministry),aho yatangiye bakora umurimo w’ivugabutumwa ahantu hatandukanye. Nyuma yaje gushibukamo itsinda rigari ry’abahimbaza Imana.

Tariki 02 Ukwakira 2022 bakoze igitaramo cy’amateka. Ibi birori byitabiriwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’iri tsinda cyiswe “Alarm Sound.”

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV], hahoze hitwa Camp Kigali cyayobowe na Rev.Alain Numa ndetse kiririmbwamo n’iri tsinda gusa cyitabirwa ‘nabantu benshi.

Muri iri tsinda niho habarizwamo abakunze kuririmba ku giti cyabo , umugabo n’umugore bazwi nka Ben na Chance, bamaze kugira ibigwi mu ruhando rw’indirimbo zihimbaza Imana.

Ben na chance

Igitaramo Ben na Chance bateguye cyabaye kuri  tariki 11 Ukuboza 2022, gihabwa inyito  Yesu arakora Live concert  cyitabirwa n’abarimo Pasitori Mignone, abaramyi nka James na Daniella, Dorcas na Papi na Frank. Kirabera i Nyarutarama muri CLA nacyo ni kimwe mubitaramo byabaye muri 2022 bikomeye by’abahanzi b’abaramyi b’Abanyarwanda

Dorcas na vestine

Abakobwa b’inkumi ndetse b’abanyeshuri mu yisumbuye ariko bihebeye umuziki uhimbaza Imana.

Imyaka yabo si myinshi ariko ibikorwa ni ibigari. Kuri ubu ntibaragira indirimbo nyinshi  izina ru’aba bombi ryaratumbagiye ndetse ryambuka imbibi.

Aba baheruka gukora igitaramo cyo kumurika alubum ya mbere. Ni igitaramo cyahawe izina rya “Nahawe ijambo album launch” cyabaye kwitariki 24 ukuboza mu ihema rya Camp Kigali.

Ni  igitaramo cyamurikiwemo album yabo yambere, kitabirrwa  n’imbaga y’abakunzi b’umuziki wo kuramya aho harimo n’abandi baramyi nka prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministry.

Christian vedaste

Christian Vedaste uzwi mu ndirimbo nka “Umugabane wanjye”,”Uzi Gukunda “ ari nayo yamenyekaniyeho,n’izindi amaze igihe kitari gito mu muziki wo guhimbaza Imana.

Uyu nawe amaze gukora ibitaramo bitandukanye ariko kimwe mu cyo yakoze uyu mwaka cyabaye agahebuzo, ni icyo yakoze kuwa 7 Kama 2022,yise “Uzi gukunda Live concert”  cyabereye  muri dove hôtel .

Cyari cyitabiriwe  n’abaramyi batandukanye NKa Simon kabera, papy Claver, ndetse na Frank .

Alex Dusabe

Umunyabigwi Alexis Dusabe, izina rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana. Uyu yatangiriye muri korali ‘Hoziyana” ya ADEPR Nyarugenge, ari naryo torero abarizwamo. Uyu yakoze indirimbo nyinshi cyane zakoze ku mitima, afatwa nk’umunyabigwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Kuwa 20 Gicurasi 2022,yakoze igitaramo “Kigali gospel fest”.

Cyari cyateguwe na Alex Dusabe atumiramo Bosco Nshuti na Israël Mbonyi hamwe na papy Claver.  Ni igitaramo cyari cyateguriwe muri car Free Zone mu Mujyi wa Kigali rwagati.

(umuyoboro by Alex Dusabe )

Chorale vuzimpanda

Kuwa 18 ukuboza 2022,iyi korali yakoze igitaramo cy’amateka cyane ko ari imwe mu zikuze . Iki gitaramo cyabereye  muri  EPR paruwasi ya kamuhoza .

Cyari cyahawe cyiswe “NDASHIMA LIVE concert” Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abaramyi batandukanye bakunzwe mu gihugu barimo  nka Josh ishimwe, El shadai  choir ndetse na Jesca Mucyowera.

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro, yahurijemo abarimo Israel Mbonyi.

Adrien Misigaro usanzwe utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,yakoze igitaramo cyidasanzwe ubwo yahuzaga abaramyi nabo bafite amazina akomeye.

Yari yakise “Each One Reach One Live Concert, cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022,cyibera ku Ntare Arena nyuma y’igihe icyo yari yateguye cyasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Abandi bahanzi baririmbyemo barimo Serge Iyamuremye, James & Daniella na Papi Claver & Dorcas.

Abitabiriye iki gitaramo bagitangiye batambira Imana, barinda basoza ubona bakinyotewe.

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cyidasanzwe kuri Nohe;li inasubiramo indirimbo ya nyakwigendera Yvan Buravan
Bosco Nshuti yakoze igitaramo cyidasanzwe muri Camp Kigali
Alarme Ministry bakoze igitaramo gikomeye muri uyu mwaka cyahembuye benshi

 

Dorcas na Vestine bakoze igitaramo gihembura imitima. Bashimiye Niyo Bosco wabafashije mu rugendo batangiye
Igitaramo Alexis dusabe yakoreye mu mujyi wa Kigali, yafashijwemo na Bosco Nshuti, Chritian Vedaste na Dominique Ashimwe
Adrien Misigaro ni umwe mu bakoze igitaramo kidasanzwe muri uyu mwaka

MUNEZERO MILLY FRED&TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Ariko se mwali muzi ko hari indirimbo cyangwa amasengesho imana itumva?Urugero,muli Matayo 15,umurongo wa 8,imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi”.Usanga ibitaramo bakoresha ahanini biba bigamije gushaka amafaranga.Nyamara bible ivuga ko umuntu wese ukora umurimo w’imana,agomba “kuwukora ku buntu”,adasaba amafaranga.Niyo mpamvu Yesu n’abigishwa be bose,birirwaga mu nzira babwiriza abantu kandi ku buntu.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye twirinda gukora ibyo imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button